RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku rugendo rwa Kevin Kade muri Tanzania ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 8:50
0


Umuhanzi Ngabo Richard [Kevin Kade] ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Element yasubiye mu gihugu cya Tanzania mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye no gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bahabarizwa.



Ni ku nshuro ya Kabiri uyu muhanzi agendereye iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko ahakoreye indirimbo ‘Sikosa’ yabiciye bigacika muri iki gihe, ndetse agaragaza ko afite inyota yo kuhakorera n’ibindi bihangano.

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana Saa Sita z’amanywa kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, yerekeza muri Tanzania. Yari kumwe n’ikipe imufasha mu muziki mu rwego rwo kuzashyira mu bikorwa umushinga we ateguye igihe kinini.

Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, atangira urugendo rw’ibiganiro n’itangazamakuru ryo muri Tanzania.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko uretse urugendo rwo kwamamaza ibikorwa bye by’umuziki, agomba kuva muri Tanzania anahakoreye indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye.

Kevin Kade amaze iminsi yarakoze kuri iyi ndirimbo, ndetse igisigaye ni uko we n’uyu muhanzi bayikorana ikarangira. Nyuma, bagatangira igikorwa cyo kuyifatira amashusho bijyanye n’ubutumwa bw’ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi yigaragaje cyane mu myaka itatu ishize binyuze mu ndirimbo ze n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi. Ibi byose bigezweho abifashishijwemo n’ikipe nshya imufasha mu bijyanye n’umuziki.

Muri Nzeri 2023, yahawe kontaro n’ikipe ya Label ya 1:55 Am bifuza ko bakorana nk’umwe mu bahanzi bayigize, ariko bitewe n’ibyari mu masezerano barananiranwa.

Kevin Kade kandi agaragaza ko mu mpera z’uyu mwaka afite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa 4 Ugushyingo 2024.

 Kevin Kade yatangaje ko agiye gutangira urugendo rwo kwamamaza ibihangano bye mu itangazamakuru ryo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania
 Kevin Kade ategerejwe mu Mujyi wa Dubai, ku wa 4 Ugushyingo 2024. Ni ubwa mbere azaba ahataramiye 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND